Kinyarwanda Ministry - Christ the Redeemer Anglican Church Nampa

MUHAWE IKAZE (WELCOME)!

“Mbega uburyo ubutunzi n’ubwenge n’ubumenyi by’Imana bitagira akagero! Imigambi yayo ntihishurika, n’inzira zayo ntizirondoreka!” Aya magambo ni aya Pawulo mu gitabo cy’Abaroma 11:33. Yayavuze igihe yari arimo atekereza k’ukuntu abapagani(gentiles) bagiriwe ubuntu nabo bagahabwa umurage wo kuba abana b’ Imana bitryo bakongerwa k’ ubwoko bw’Abayuda bari basanganywe uwo murage. Muri make bagirwe ubuntu burenze gusobanukirwa!  Kuba abana b’Imana bitandukanye no kuba abantu b’Imana. Abana b’Imana babigizwebyo no kwemerako Umwana w’Imana (Yesu Kristo) ababera umwami n’umucunguzi w’ ubugingo bwabo. Icyo nicyo kiguzi gusa gisabwa ngo ubone uriya murage twavuze hejuru. Uru rugendo dutangiye rwo gushyira Imana hejuru mu rurimi rwa kavukire(Ikirundi n’ Ikinyarwanda) muri Amerika, ni urugendo rw’abana b’Imana. Ntabwo ari urugendo rw’ubwoko bumwe cyangwa urw’abahuzagurika. Abana b’Imana bashishikazwa cyane no kubona ubugingo bwabo bwa buri munsi butera intambwe mu za Kristo. Uru rugendo rwo guasa na Kristo ntabwo ari urwa nyamwigndaho. Ni urugendo rw’abana b’Imana. Abana b’Imana basengera hamwe, basangirira hamwe, bakurira hamwe, bishimana hamwe kandi bakababarizwa hamwe. Ngwino rero dufatanye urugendo rwo gukurikira no gukurira muri Kristo Yesu! Kandi ngo “Abashyize hamwe Imana irabasanga”!

 

Revd. Timothy Mazimpaka (Treasure Valley Kinyarwanda/Kirundi Anglican Ministry)